lundi 26 mai 2014

Umuco Nyarwanda

"Je commencerai par m'excuser mais ce qui suit je vais l'écrire dans ma langue maternelle (Kinyarwanda) pour des raisons personnelles mais aussi pour que ce soit compris par une majorité de gens de ceux que ça concerne directement, merci."






Naho banyarwanda, banyarwandakazi mwe mbaye mbasabye imbabazi ku makosa menshi ndibwandike ariko nubwambere nandiste article mu Kinyarwanda. Murambabarira, bizagenda biza. Murakoze.

Ikibazo nibaza uyu munsi, kerekeranye n'"umuco nyarawanda". Icyo twita Umuco nibyo tuvuga byose ko bitajyanye nuwo muco.

Maze iminsi nsoma ibintu byinshi bijyana nibibera mu Rwanda, wenda mubyite urukumbuzi cyangwa gusaza simbizi neza. Mubyinshi nasomye, harimo byinshi byerekeranye n'urubyiruko. Imyitwarire yacu (mundeke nanjye niyumvemo, nyogokuru yabyitaga kwitera amajeki) muri rusange, ibyo twakagombye gukora ngo duheshe igihugu cyacu ishema nibyo twakwirinda ngo tutagisebya.

Duhere kubyo nasonye byerekeranye na réseaux sociaux (sinzi uko nabivuga mu kinyarwanda,  mumbabarire, nanone). Nabonye abayobozi bacu bavuga ko dukeneye kugira limites mubyo twandika kuri twitter cyangwa kuri facebook. Icyambere navuga nuko ibyinshi tubivuga kuko biba byabaye cyangwa byarabayeho. Ikibi cyaba guhimba ibyo tutabonye. Kandi n'abahimba, baba ari abahanzi, simbona neza ikibazo. Kubwira urubyiruko ngo ntiruvuge ibi nibi, ntago bivuze ko bitabaho. Kutavuga ukuri nibituma kuba ikinyomo. Aho kubuza kuvuga ibiba muri iyi si ntibyaba byiza ahubwo ababyeyi bicaye bakaganiriza abana babo, bakabereka uko babyitwaramo? Aho kumva ko ibintu byose bigomba kuba itegeko? Umubyeyi agatinya kuvuga umwana, umwana nawe agatinya kumubwira.

Yego nta gisubizo mfite, sinavuze ngo mubwire urubyiruko kujya kwiyerekana rwambaye ubusa cyangwa rwasinze, nubwo nabyo urebye twese turabizi ko bibaho. Kwerekana cyane ko ari ibintu bikomeye nibaza niba bituma tubireka cyangwa bituma abana bibaza icyo dushaka kubahisha. Kandi twese turabizi ko icyo bakubujije wumva gishobora kuba kiryoshye kurushaho, cyangwa gifite ibyiza bashaka kuguhisha.

Ikindi kimbangamiye nukumva abayobozi bacu babwira urubyiruko ngo ntirugasomane, ntirugasambane, ntirugasohoke...ariko tubizi neza ko ibyo bintu bidashoboka. Namwe mwese mubivuga murabizi ko bigoye. Yego hari abakobwa bakiri isugi, n'abahungu bari imanzi...yego nibyiza, tuvuge ko ari byiza. Ariko abo sibo benshi, sibivuze ko ari byiza cyangwa bibi, bivuze gusa ko ariko bimeze.

Kubera rero tutasubira inyuma, tugomba gusubiza ibibabazo nkuko bimeze, aho kubisubiza nkuko dushaka ko byamera. Ejo bundi, hari umwana wo mu muryango ufite imyaka 18 wansobanuriye ko atatinyuka kujya kugura agakingirizo (condoms) kubera ko ngo bimutera isoni, nuko abamubona babifata cyangwa ababyeyi be bakamusanganye.  Nyuma y'imyaka hafi 16 i Burayi, yego simbyumva neza ariko nagerageje kumuganiriza ngo numve we icyo abitekerezaho.

Yambwiye ko yego afite umukunzi (girlfriend), ndetse bumva bashaka no kuryamana ariko we akaba ashaka ko bakoresha agakingirizo, nubwo umukobwa we avuga ko ntakibazo kuko bose ari ubwambere baba bakoze icyo gikorwa (yeah having sex, ntimungore!). Byatumye nibaza ukuntu umwana aba ashaka kwirinda indwara cyangwa se no kubyara nawe akiri umwana, ikaba ari communauté abamo imubangamira?

Muri ibi bihe turimo, abana bacu batangira kureba MTV, birirwa kuri internet guhera bafite imyaka 10, nabadafite ubwo bushobozi bumva abandi babivuga cyangwa bakabibona mu binyanyamakuru. None rero aho kugirango bavaho barwara sida ndetse n'izindi ndwara nyinshi kuko badasobanukiwe ibyo bakora, ntitwagakwiye ahubwo kubaganiriza kubasobanurira, kumva icyo nabo babitekerezaho? Kubaha ahantu bisanzurira bakavuga ibitekerezo byabo badafite ubwoba bwibiri buvemo?

Ikindi kandi, iyo abantu birirwa bakubwira ko ibyo ukora byose ari bibi kandi ukiri muto, utarakura neza ngo wimenye, ugeraho ukabyemera. Ubwo ugasanga urubyiruko ruhora rwihishe muri byose, kubera kumva bitaboneka neza. Cyangwa rutiyizeye. Nibwo usanga rero dufite igihugu cyuzuyemo intama cyangwa impyisi zigize intama, byose ni kimwe, kuko igihugu cyubakwa n'abana bacyo. Abo bana simbona ukuntu byacyubaka batiyizeye, batisanzura.


Reka ndekeraho nubundi kirakamye, tuzakomeza ubutaha.





Clo.




P.S: Pour les fautes d'orthographe, bah ben je vous avais prévenu. Et comme j'ai la grosse tête je n'ai pas voulu me faire corriger. Voila voilouu.

Aucun commentaire:

Enregistrer un commentaire